KWIGISHA ABAJYANAMA B’UBUZIMA GUKORESHA TELEFONE ZIGEZWEHO MU KWIYUNGURA UBUMENYI.
Kuva tariki ya 22/03/2021 hatangiye igikorwa cy’ igerageza, abajyanama 18 n’abayobozi babo ku kigo nderabuzima mu bigo nderabuzima bitatu byatoranijwe bibarizwa mu karere k’Ibitaro bikuru bya Kibungo-Akarere ka Ngoma aribyo RUKIRA HC, NYANGE HC, na JARAMA HC barimo kwiga uburyo bwo gukoresha telefone izi zizwi nka smart phone muri gahunda yo kwiyongera ubumenyi hakoreshejwe ikoranabuhanga(elearning) ni muri gahunda ya Leta yo kugabanya ikoreshwa ry’impapuro hagakoreshwa ikoranabuhanga (Digitalization). Aho amasomo bavanaga mu bitabo n’izindi mfashanyigisho bazajya babisanga kuri apulikasiyo ya telefone (elearning) mu nyandiko, mu majwi no mu mashusho iyi gahunda yarakomeje no muri iki gihembwe kuva tariki 26/04/2021 kugera tariki ya 30/04/2021 no kuva tariki 10/05/2021 kugeza tariki 14/05/2021