Abakozi b’Ibitaro bahuguwe ku kuzimya inkongi

Kuri uyu wa gatatu tariki 14/12/2022 abakozi b'Ibitaro Bikuru bya Kibungo bahuguwe ku buryo bukoreshwa bw'ibanze kandi bwihuse mu kuzimya inkongi z'umuriro.

Aya mahugurwa yatanzwe n’abapolisi bo mu ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi barangajwe imbere na IP Boniface Runyange.

Aya mahugurwa yari agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi bwo kwirwanaho abakozi b’Ibitaro mu gihe haba habaye inkongi ndetse no kumenya uko bakwirinda ibitera inkongi.

Abahuguwe beretswe uko bakoresha ibikoresho bitandukanye mu kuzimya inkongi. Banibukijwe ko kwirinda inkongi bigomba kuba ingenzi kugira ngo hagabanywe impanuka zikunze guturuka ku nkongi.

Back