Abakozi b’Ibitaro basabwe gukomera ku myitwarire myiza mu kazi
Ubuyobozi bw’Ibitaro Bikuru bya Kibungo bwibukije abakozi kurushaho gukomera ku ndangagaciro z’imyitwarire myiza mu kazi, nk’inkingi y’imitangire myiza ya serivisi iganisha ku ntego yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Ni kuri uyu wa 19 Kanama 2022, mu nama ngarukagihembwe yahurije hamwe abakozi bose b’Ibitaro, ahaganiriwe ku ngingo zinyuranye zirimo irebana n’imyitwarire mu kazi no hanze yako, kugira uruhare mu bikorwa rusange biteza imbere Akarere ka Ngoma n’ibindi bifite inyungu rusange.
Mu ijambo rye, Umuyobozi mukuru w’Ibitaro Dr. Gahima John yasabye abakozi bose gukomera ku murongo mwiza ibitaro biriho mu rwego rwo kurushaho kuba intangarugero mu ruhando rw’ibitaro
Ati “Birakwiye cyane ko duharanira imyitwarire myiza mu migenzereze yacu. Kubahana mu kazi no kwita ku kubahiriza inshingano za buri wese ni wo musingi wo kunoza imikorere mu nyungu z’ibitaro n’akazi muri rusange”.

Umuyobozi w'Ibitaro Bikuru bya Kibungo Dr. Gahima John
Umuyobozi yatanze ingero zirimo kubaha amabwiriza n’amategeko mu kazi no kwitwara neza ku baba baje kwaka serivisi zitangirwa ku bitaro. Asaba abajya barenga kuri ibyo kwisubiraho bakamenya ko nta mpamvu yo kwemerera uwabangamira umurongo mwiza ibitaro birimo.
Abakozi biyemeje gukomera ku ndangagaciro yo kubaha akazi bakagahesha ishema bagaharanira umusaruro mwiza mu buryo buhoraho, ari yo nzira iganisha ku iterambere rusange ry’igihugu.
Abakozi muri rusange kandi bagaye uwo ari we wese wabavangira yitwara nabi, bagaragaza ko barajwe ishinga no gukomera ku ntego yo gutanga serivisi nziza mu buryo bw’intangarugero.
Abitabiriye inama bose biyemereye kugira uruhare mu bikorwa rusange biteza imbere Akarere ka Ngoma ibitaro bikoreramo, ndetse n’ibindi bifite inyungu zagutse zifitiye igihugu akamaro; aha ingero ni ugushyigikira ibikorwa by’imyidagaduro bibonekamo gushyigikira mu mikoro ikipe y’Akarere ya Etoile de l’Est FC no kwitabira siporo rusange; ndetse no gutanga umusanzu mu kubakira abatishoboye.
Andi maforo








