Baravuga imyato serivisi z'ubuvuzi bahawe na "Operation Smile Rwanda"
Nyuma yo kunyura mu mavuriro atandukanye bivuza uburwayi bw'ibibari, ubusembwa butandukanye ku mubiri buturuka ku bikomere nk'ubushye n'ibindi, benshi mu barwayi baturutse imihanda y'igihugu bakaza ku bitaro by'intara bya Bushenge aho bari kuvurirwa guhera kuwa 18-24 Ugushyingo 2023, baravuga imyato serivisi z'ubuvuzi bahawe na "Operation Smile Rwanda."
Uwamahoro Drocelle yishimiye serivisi yahawe na Operation Smile Rwanda
Uwitwa Uwamahoro Drocelle waturutse mu mujyi wa Kigali avuga ko yishimye kubera ko yahawe ubuvuzi, bityo akaba yizeye ko nyuma yo kuvurwa azongera kugira akanyamuneza yahoranye muri bagenzi be kuko yari amaranye igihe ubusembwa buturutse ku nkovu zabyimbye ku matwi ye yombi. Ati: "urabona nk'ubu byansabaga gutereka imisatsi nkakoresha n'ubundi buryo bwose ngo ndebe ko iyo misatsi yatwikira inkovu, ariko n'ubundi ntizaburaga kugaragara. Byanteraga ipfunwe nkumva ntajya aho abandi bari, ariko ubu ubwo bamvuye nizeye ko nzongera kubaho ubuzima bwanjye kandi nkisanzura nta pfunwe mfite."
Yakomeje avuga ko yishimye n'ubwo urugendo rwo kubona ubu buvuzi rutamworoheye kuko inshuro ya mbere yagiye ku bitaro by'i Rwinkwavu ntibyakunda ko avurwa, iyi nshuro nayo bigasaba ko akora urugendo rurerure aza ku bitaro by'intara bya Bushenge.
Ashimira "Operation Smile Rwanda" ku bikorwa by'ubuvuzi itanga ku banyarwanda, kandi ibu buvuzi bukaba butangwa ku buntu.
Umutoni nawe yishimira serivisi za Operation Smile Rwanda
Umutoni nawe waherekeje umuvandimwe we baturutse i Rwamagana avuga ko yatunguwe n'uko bagiye kwivuriza ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), bakabwirwa ko bajya ku bitaro by'intara bya Bushenge. Ati:" Naherekeje umuvandimwe wanjye kwivuza i Rwamagana baduha transiferi ya CHUK, tugezeyo baduha gahunda yo kuzasubirayo, ubwo rero twasubiragayo baratubwiye ngo muganga turamusanga mu bitaro by'intara bya Bushenge! Twaje tutazi ko habaho "Operation Smile Rwanda", twamenye amakuru y'uyu mushinga tugeze hano, biradushimisha kuko batanga ubuvuzi ku buntu, bigatuma abantu bari baritakarije icyizere kubera ipfunwe bongera kugira ibyishimo by'ubuzima."
Abahawe serivisi n'abategereje kuzihabwa bashimira umushinga wa "Operation Smile Rwanda" kuri serivisi nziza z'abaganga babo, urugwiro ibitaro by'intara bya Bushenge byabakiranye kandi bikabacumbikira. Bati:"Harakabaho Operation Smile Rwanda!"