Chorale de Kigali yasuye abarwayi ku Bitaro Bikuru bya Kibungo
Kuri uyu wa 11 Gashyantare 2024 abaririmbyi ba 'Chorale de Kigali' basuye abarwayi ku bitaro Bikuru bya Kibungo, bifatanya na bo mu isengesho, babagenera impano zigizwe n'ibikoresho by'isuku n'ibindi by'ibanze bikenerwa n'umurwayi.
Umuyobozi muruku w'Ibitaro Dr. Gahima John yashimiye iyi korali ku mutima bagize wo gusura abarwariye muri ibi bitaro, anabashimira ubutumwa bwiza bazanye mu ndirimo no mu ijambo ry'Imana, ndetse n'impano bahaye abarwayi.
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie, wifatanyije n'Ibitaro mu kwakira aba bashyitsi, yashimiye Chorale de Kigali ku gikorwa cyiza cyo kuzirikana abarwayi kuri uyu munsi unasanzwe ari mpuzamahanga wahariwe kuzirikana abarwayi; anihanganisha abarwariye muri ibi bitaro.