Ku bufatanye na Paruwasi Gatulika ya Shangi kuwa 06 Werurwe 2022 Ibitaro by'intara bya Bushenge byizihije umunsi w'abarwayi

Kuwa 06 Werurwe 2022 Ibitaro by'intara bya Bushenge bifatanyije na Paruwasi Gatulika ya Shangi byizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe abarwayi.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe abarwayi usanzwe wizihizwa ku itariki ya 13 Gashyantare uko umwaka utashye, Ibitaro by'intara bya Bushenge kimwe n'ibindi bitaro bitandukanye mu Rwanda bikaba byizihiza uyu munsi. 

Uyu munsi w'abarwayi wagombaga kwizihizwa kuwa 13 Gashyantare nk'uko bisanzwe ariko kubera izindi gahunda zari zihari, ibitaro byumvikana na Paruwasi Gatulika ya Shangi ko washyirwa kuwa 06 Werurwe 2022 kugira ngo uzarusheho kugenda neza. 

Mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga wahariwe abarwayi hatuwe igitambo cya Missa yo gusabira abarwayi, hatangwa amasakaramentu ku barwayi babyifuza kandi habaho n'igikorwa cyo kugemurira abarwayi, aho amatsinda anyuranye asengera muri Paruwasi ya Shangi yari yaje gusura abarwayi yitwaje ingemu zirimo ibyo kurya, ibikoresho by'isuku n'ibindi byashyikirijwe abarwayi nyuma y'igitambo cya Missa. 

Ubuyobozi bw'ibitaro by'Intara bya Bushenge bwashimiye by'umwihariko ubufatanye hagati ya Paruwasi Gatulika ya Shangi n'ibitaro ku bijyanye no kwita ku barwayi cyane cyane ko umurwayi nyuma yo kwitabwaho na muganga aba akeneye no kwitabwaho mu buryo bwa Roho; bityo hashimwa gahunda ya Paruwasi Gatulika ya Shangi yo gusoma igitambo cya Missa zo gusabira abarwayi buri kwezi n'ibindi. 

Hashimiwe kandi abagemuriye abarwayi bakanifatanya nabo kuri uyu munsi n'andi matsinda y'abakirisitu agemurira abarwayi batagira ubagemurira. 

Back