Abakozi b'Ibitaro bahuguwe ku micungire y'ibiza

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Mutarama 2023 abakozi b'ibitaro bikuru bya Kibungo bahuguwe ku micungire y'ibiza, hibandwa ku kumenya ibyiciro byabyo, ingamba zo kubikumira, n'uburyo bwo guhangana na byo mu gihe byabayeho.

Aya mahugurwa yatanzwe na Hakuzwimana Gedeon, umuyobozi w'ishami ry'iterambere ry'imibereho myiza mu karere ka Ngoma wasabye abitabiriye kuzirikana ko gukumira no guhangana n'ibiza bihera kuri ba nyirukugerwaho n'ingaruka bigakomereza ku butabazi bw'inzego zisumbuye, abasaba kugira ubumenyi bw'ibanze nk'ubwo kuzimya inkongi n'ubundi bwakumira ubukana bw'ibiza.

Umuyobozi mukuru w'Ibitaro Dr. Gahima John yashimiye ubuyobozi bw'Akarere bwageneye abakozi b'Ibitaro uyu mwanya wo kunguka ubumenyi ku micungire y'ibiza, anasaba abahuguwe kurushaho kwimakaza ingamba zo gukumira icyo ari cyo cyose cyaba intandaro y'ibiza bahereye mu ma-serivise bakoreramo mu bitaro.

Aya mahugurwa yabaye umwanya mwiza ku bakozi wo gusobanuza ibirebana n'ibiza n'uburyo bwiza bwo kubikumira.

Back