Dr. Munyemana Jean Claude yagizwe umuyobozi mukuru w'Ibitaro bya Kibungo

Kuri uyu wa 14/01/2025, ku Bitaro bya Kibungo hakozwe ihererekanyabubasha hagati y’uwari Umuyobozi Mukuru w”ibitaro Dr. Gahima John n’umusimbuye Dr. Munyemana Jean Claude. Umuhango wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Mapambano Cyriaque Nyiridandi 

Dr. Munyemana yashimiye Dr. Gahima uruhare rwe mu kuba ibitaro biri ku rwego rwiza kugeza ubu, avuga ko azakomereza aho yari agejeje, byose mu nyungu z'imibereho myiza y'abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Mapambano Cyriaque Nyiridandi yashimye uruhare rw'umuyobozi ucyuye igihe mu iterambere ibitaro bigezeho, asaba umusimbuye gukomerezaho ku buryo urwego ibitaro byashyizweho rugendana n'ireme rya serivise nziza bikwiye gutanga.

Dr. Munyemana Jean Claude yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Kirehe, mu gihe uwo asimbuye (Dr. Gahima John) yayoboye Ibitaro bya Kibungo kuva muri 2019.

Back