Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubuzima bw'Umubyeyi n'Umwana

Kuri uyu wa 13 Mutarama 2025 mu karere ka Ngoma hatangijwe icyumweru cyahariwe kwiya ku buzima bw'umubyeyi n'umwana, gitangizwa n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukayiranga Marie Gloriose, ari kumwe n’intumwa ya RBC n’abakozi b'Ibitaro bakurikirana ibikorwa by’ubuzima mu Karere.

Ni ku nsanganyamatsiko: Hehe n'igwingira ry'umwana.

Serivise zizatangwa:

- Inkingo ku bana bacikanywe n'izo bagenerwa, kubaha Vitamine A no gukurikirana imikurire yabo

- Ibinini by'inzoka ku bana n'abakuru

- Hazanatangwa uburyo bwo kuboneza urubyaro n'ubukangurambaga ku isuku.

Back