Hibutswe abari abakozi b'Ibitaro bya Kibungo n'ab'ibigo nderabuzima byo mu karere ka Ngoma

Kuri uyu wa gatanu tariki 24/05/2024, ku Bitaro byo ku rwego rwa kabiri byigisha bya Kibungo (Kibungo Level Two Teaching Hospital) habaye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 abari abakozi b'ibi bitaro n'ab'ibigo nderabuzima byo mu karere ka Ngoma bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukayiranga Marie Gloriose, abayobozi mu nzego zitandukanye, imiryango y’abibukwa, n’abandi baje kwifatanya n’ubuyobozi n’abakozi b’ibitaro muri iki gikorwa.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Dr. Gahima John yashimiye abaje kwifatanya n’Ibitaro #Kwibuka30 avuga ko uyu mwanya ari uwo guha agaciro abo Twibuka ukanaba uwo gushikama mu ntumbero nziza igihugu gifite yo kwimakaza ubumwe bw’Abanyanrwanda.

Ati “Iki ni igihe twe abakora mu buvuzi twibuka ko hari bagenzi bacu bazize uko bavutse. Twibuka kandi ko hari bagenzi bacu batannye, aho bari gutanga ubuzima, ntibabutange. Ni umwanya mwiza wo gusubiza maso inyuma, tukisuzuma tugafata intumbero nziza iganisha aheza igihugu cyacu

Murayire Protais watanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yagarutse ku mateka mabi yaranze u Rwanda cyane cyane mu myaka ya 1959, 1973 n’indi myaka kugeza kuri Jenoside mu 1994, asaba abitabiriye iki gikorwa gusigasira ibyagezweho.

Ati “U Rwanda rwanyuze mu bihe bibi bya politiki y’irondamoko, kubiba urwango no gukandamiza; Imiryango y’Abatutsi iratotezwa, irasenywa, igihugu kigenda gisenyuka. Binyuze mu butwari bw’Inkotanyi intsinzi yarabonetse, duharanire ko u Rwanda rutazongera kuzima”.

Mukarusuka Christine watanze ubuhamya bw’uburyo yarokokeye ku Bitaro bya Kibungo, yagarutse ku buryo yageze ku bitaro bamutemye, akahasanga abndi benshi bakomeretse ari na ko Interahamwe zidasiba kuhagera zikabajyana Kubica.

Ati “Njye bangezeho bavuga ko uko meze n’ubundi ntazabaho kubera uko nari ndembye ,barandeka” Yakomeje agira ati “Igihe cyarageze tubona abasirikare baraje tubanza kubayoberwa, nyuma baratwibwira. Bashaka imodoka batujyana i Gahini kutwitaho n’izindi nkomere twahasanze.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Ngoma Biseruka Omar yagarutse ku gaciro ko Kwibuka, asaba buri wese kugira uruhare mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri Ati “Turashimira leta y’u Rwanda yashyizeho uyu mwanya ngo dusubize agaciro abacu bakambuwe igihe bicwaga bunyamaswa.

Ati "Uyu ni umwanya wo kwigira ku mateka bikadufasha kubaka ahazaza hacu heza, igihugu kizira amacakubiri”. Yakomeje abarokotse, avuga ko kurwanya Jenoside ari uruhare rwa buri wese. Yashimye ku bikorwa byo gufasha Abarokotse Jenoside birimo kububakira no kubaha inka.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushizwe imibereho myiza Mukayiranga Marie Gloriose yagarutse ku miyoborere mibi yaranze u Rwanda ikarugeza kuri Jenoside, asaba buri wese kugira uruhare mu kwimakaza ubumwe igihugu cyubakiyeho.

Ati. “Kwibuka inzirakarengane ni igihango dufitanye na zo, ni igikorwa kigomba kuturanga ngo ntibizasubire. Ubuyobozi bubi bwateshutse ku nshingano zabwo, bubiba inzangano. Ubu twahisemo kuba umwe, ni yo ikwiye kuba intero yacu nk’Abanyarwanda."

Mukayiranga yashimye uruhare Ibitaro bigira mu kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, birimo kuremera abatishoboye hagamijwe kubafasha kwiyubaka.

Back