Ibitaro bya Kibungo byibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku gicamunsi cyo kuwa 26 Gicurasi 2025, ku Bitaro bya Kibungo habaye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 abari abakozi b’Ibitaro bya Kibungo, ab’ibigo nderabuzima byo mu karere ka Ngoma, n’abarwayi n’abarwaza biciwe mu bitaro, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabimburiwe no gusura Urwibutso rwa Kibungo, cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ushinzwe imibereho myiza Mukayiranga Marie Gloriose, abayobozi mu nzego zitandukanye, imiryango y’abibukwa, abanyamadini n’abandi bafatanyabikorwa bari mu byiciro bitandukanye baje kwifatanya n’ubuyobozi n’abakozi b’ibitaro muri iki gikorwa.

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Kibungo, abitabiriye bose berekeje ku Bitaro, ahakomereje izindi gahunda zose zari zateguwe zo kunamira inzirakarengane zazize uko zavutse.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Dr. Munyemana Jean Claude yashimiye abaje kwifatanya n’Ibitaro muri iki gikorwa avuga ko uyu mwanya ari uwo guha agaciro abo twibuka no gukomeza guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.

Ati “Turabibuka kuko ari ngombwa kandi ni inshingano zacu. Aba twibuka bari bafite akamaro, natwe turasabwa kugirira akamaro igihugu cyacu. Kwibuka bituma twebwe bo kwa muganga dukomeza gufata ingamba tugaharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Ngoma Biseruka Omar yihanganishije imiryango y’abo twibuka, agaya abijanditse mu bwicanyi, ashima uruhare rwa leta y'ubumwe mu gushyigikira abarokotse Jenoside mu rugamba rwo kwiyubaka.

Ati “Ubusanzwe umuntu wese aho ava akagera agirira impuhwe umurwayi, ariko bitewe n’inyigisho mbi abicanyi bari barahawe babirenzeho barabica. Turashima leta ko yasindagije abarokotse Jenoside ubu tukaba tubabona bameze neza, bariteje imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushizwe imibereho myiza Mukayiranga Marie Gloriose yashimangiye agaciro ko Kwibuka yihanganisha abarokotse Jenoside, anashimira Ibitaro bya Kibungo ku ruhare bigira mu bikorwa byo gushyigikira imibereho myiza y’abarokotse.

Ati “Kwibuka ni igihango cyacu, tuzahora tuzirikana ibyabaye tunaharanira ko Jenoside itazongera ukundi. Turashimira Ibitaro bya Kibungo kuri iki gikorwa byateguye, ndetse n'ibindi bikorwa birimo icyo kuremera abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Back