Ibitaro byizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bw'abana bavuka batagejeje igihe

Ababyeyi bishimanye n'abakozi b'ibitaro ku munsi mpuzamahanga wo kuzirikana ku bana bavuka batagejeje igihe 

Kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2023, abakozi b'ibitaro by'intara bya Bushenge bifatanyije n'imiryango y'abana bavukiye mu bitaro batagejeje igihe kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana no kwita ku buzima bw'abo bana. 

Mu kiganiro cyatanzwe n'umuyobozi wa serivisi yita ku bana bavutse batagejeje igihe Madamu Mukagaju Placidie , yagaragaje ko ibitaro by'intara bya Bushenge biri mu bitaro bimaze gutera imbere mu kwita ku bana nk'aba bavuka batagejeje igihe.

Yakomeje avuga ko muri rusange serivisi yo kwita ku bana bavuka batagejeje igihe itamaze igihe kinini itangiye mu bitaro, bityo yerekana ko mbere y'itangizwa ry'iyi serivisi hari ibibazo bitandukanye bishingiye ku buryo bitabwagaho, ibi bikaba byari n'impamvu yo gutakaza ubuzima kuri bamwe. 

Placidie yashimiye inzego z'ubuvuzi mu Rwanda ko zatekereje gushyiraho uburyo bwihariye kandi buboneye bwo kwita ku bana nk'aba bavuka batagejeje igihe, yerekana ko mu bitaro by'intara bya Bushenge iyi serivisi yateye imbere cyane, cyane ifashijwe n'abafatanyabikorwa bagiye bahugura abakozi bakora muri iyi serivisi ku buryo buboneye bwo kwita kuri aba bana. 

Umuryango w'abibumye wita ku buzima ku isi WHO ugaragaza ko mu bana 10 bavuka 1 muri bo aba yavutse atagejeje igihe, ukerekana kandi ko abana bagera kuri miliyoni 15 bavuka bategejeje igihe uko umwaka utashye. 

Ibi bivuze  rero ko hatagize igikorwa ngo amavuriro yite kuri aba bana uko bikwiye, ubuzima bw'abana benshi bavuka batagejeje igihe bwaba buri mu kaga. 

Mu rwego rwo kwifatanya n'imiryango y'abana bavuka batagejeje igihe kuri uyu munsi wahariwe kuzirikana ubuzima bwabo, ubuyobozi bw'ibitaro n'abakozi binyuze muri gahunda y'ibitaro ya HUMURA MURWAYI, bateguye ubutumwa buhumuriza imiryango y'aba bana kandi babagenera n'impano zinyuranye mu rwego rwo kubunganira cyane cyane ko baba bamaze iminsi mu bitaro. 

Umwe mu babyeyi wahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku munsi nk'uyu yashimiye cyane abaganga mu magambo akurikira: "Ndashimira cyane abaganga ku bufasha bahaye umwana wanjye akaba ari muzima ntarabikekaka. Burya rwose abaganga ni barumuna b'Imana!" 

Back