Ibitaro byizihije umunsi mukuru w’abarwayi

Kuri uyu wa kane tariki 22 Gashyantare 2024 ku bitaro Bikuru bya Kibungo habereye igikorwa cyo kwizihiza umunsi mukuru w’abarwayi kitabiriwe n’ubuyobozi n’abakozi b’Ibitaro, abayobozi mu nzego za leta, abanyamadini n’abahagarariye imiryango iyashamikiyeho, abaturuka mu nzego z’abikorera, abarwayi n’abarwaza, ku nsanganyamatsiko igira iti: "Si byiza ko umuntu aba wenyine"

Umuyobozi mukuru w'Ibitaro Dr. Gahima John yavuze ko uyu mwanya ari uwo kwereka abarwayi ko batari bonyine kandi ko ibitaro bikomeye ku ntego yabyo yo gufasha abarwayi kugira ubuzima bwiza, ari na wo musingi wo kuzamura imibereho myiza y'abaturage.

Dr. Gahima yijeje abarwayi ko kwitabwaho bizakomeza kuba uburenganzira bwabo

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Ngoma Dukuzimana Marie Alice wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yashimiye ibitaro Bikuru bya Kibungo kuri uyu munsi byateguye, anashimira abafasha Ibitaro n’Akarere mu kubonera inkunga abarwayi cyane cyane ababa batishoboye.

Dukuzimana kandi yijeje abarwayi ko Akarere katazahwema gukora ibishoboka byose ngo bavurwe uko bikwiye

Muri iki gikorwa habayeho isengesho ryo gusabira abarwari, ndetse no kugenera ubufasha abarwariye mu bitaro, aho buri murwayi yahawe impano zigizwe n'ibiribwa ndetse n'ibikoresho by'isuku mu rwego rwo kubunganira mu gukomeza kubungabunga neza ubuzima bwabo

Back