IBYO WAMENYA KURI "OPERATION SMILE, NA OPERATION SMILE RWANDA" MU BUVUZI BW'U RWANDA
Bwana Ngarambe Benjamin umuyobozi ushinzwe ikurikiranabikorwa muri Operation Smile Rwanda
"Operation Smile" ni umuryango mpuzamahanga wavukiye mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika mu mwaka wa 1982, ushingwa na Dogiteri William P. Magee Jr. hamwe n'umugore we Kathleen S. Magee.
Uyu muryango watangijwe hagamijwe gutanga ubuvuzi bw'abana bavukana uburwayi bw'ibibari by'umunwa n'iby'igisenge cy'akanwa, kandi ubwo buvuzi bugatangwa ku buntu. Ni umuryango kandi umaze kuba ubukombe kuva washingwa kuko umaze kugera mu bihugu byinshi ku isi no mu Rwanda ukaba warahageze muri 2010.
Nk'uko rero "Operation Smile" yagiye igaba amashami mu bihugu bitandukanye ku isi, igihugu igabyemo ishami, iryo shami rifata izina-nkomoko hakiyongeraho izina ry'igihugu, ari yo mpamvu nko mu Rwanda dufite "Operation Smile Rwanda."
Mu kiganiro umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri "Operation Smile Rwanda" Bwana NGARAMBE Benjamin yagiranye n'ibitaro by'intara bya Bushenge yasobanuye ko "Operation Smile Rwanda" ifite inkomoko kuri "Operation Smile" yashingiwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika kandi iyi miryango yombi ikaba ifite intego zimwe.
Bwana Benjamin yasobanuye ko uretse ibikorwa by'ubuvuzi bikubiyemo ubuvuzi bw'ibibari, ubusembwa ku mubiri buturutse ko nkovu z'ubushye n'izindi mpamvu, "Operation Smile Rwanda" ifite n'ibindi bikorwa ikora birimo nko gufasha no kwigisha imirire ababyeyi bafite abana bavukanye uburwayi bw'ibibari, kwigisha kuvuga neza abana bavuwe ibibari, ubujyanama mu by'imitekerereze (psycho-social support), kwigisha abanyeshuri bitegura kuba abaganga b'inzobere mu buvuzi bwo kuvura indwara zibagwa (Residents students in surgery), kongerera ubumenyi abakozi b'ibitaro, gufasha amavuriro ku bijyanye n'ibikoresho bigezweho n'ibindi.
Abajijwe niba hari uburyo bwo kwirinda zimwe mu ndwara zikurikiranwa na "Operation smile", yavuze ko n'ubwo hari ibisa n'ibigoye ariko hari ibyo abantu baba bakwiye kwitwararika muri rusange kugira ngo babungabunge ubuzima bwabo n'abana babo. Yakomeje ajya inama ko abantu bakwiye kwitwararika bakamenya imiterere y'imibiri yabo bityo nko kwirinda inkovu zibyimba bakaba babyirinda cyane cyane birinda uruhare rwabo mu kugira inkovu.
Ku bijyanye n'indwara y'ibibari, yagiriye inama ababyeyi gupimisha inda hakiri kare kandi bagakurikiza inama za muganga igihe cyose batwite, birinda imiti batandikiwe na muganga. Yongeyeho ko n'ubwo bishoboka ko umubyeyi yabyara umwana ufite uburwayi bw'ibibari kandi yarakurikije inama za muganga, ati: "ababyeyi bakwiye kumva ko kubyara umwana urwaye ibibari bititwa igikuba cyacitse, kuko ibibari bivurwa kandi bigakira."
"Operation Smile Rwanda" n'abandi bafatanyabikorwa bari mu bitaro by'intara bya Bushenge aho bari gutanga serivisi z'ubuvuzi bw'ibibari n'ubundi busembwa bwo ku mubiri buterwa n'impamvu zinyuranye, ku barwayi baturutse impande n'impande mu gihugu. Ibi bikorwa by'ubuvuzi byatangiye kuwa 18 bikazageza kuwa 24 Ugushyingo 2023.