Icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana cyatangirijwe mu gace kagenzurwa n'ibitaro by'intara bya Bushenge
Ubwo umushyitsi mukuru Madamu Ingabire Assumpta yahaga umwana Vitamini A
Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2023, mu Rwanda hose hatangijwe icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana. Ku rwego rw'igihugu iki cyumweru cyatangirijwe mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Karengera ho mu kigo nderabuzima cya Mwezi kirebererwa n'ibitaro by'intara bya Bushenge.
Uyu muhango wari witabiriwe n'abaturage benshi wabimburiwe no kumurikira abashyitsi banyuranye bimwe mu bikorwa by'amatsinda atandukanye bikorerwa mu karere ka Nyamasheke bigamije guteza imbere ubuzima bwiza bw'umubyeyi n'umwana. Bimwe muri ibyo bikorwa byari byiganjemo ibikomoka ku buhinzi bifasha mu kurwanya imirire mibi, ibikomoka ku matungo n'ubukorikori.
Abashyitsi bamurikirwa bimwe mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza
Igikorwa nyirizina cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana cyatangijwe abayobozi baha abana ibinini by'inzoka, vitamini A, kubafatira ibipimo by'imikurire no kubaha amata. Ibikorwa byakozwe n'abayobozi batangiza icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana hamwe n'ibindi birimo isuku n'isukura, bizakomeza gukorerwa ahateganyijwe mu midugudu kugeza kuwa 01 Ukuboza 2023 ubwo hazaba hasozwa icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana mu gihugu hose.
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Madamu Ingabire Assumpta, umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe imikurire y'umwana, akaba yari kumwe n'umuyobozi w'intara y'Iburengerazuba Hon. Lambert Dushimimana, umuyobozi w'agateganyo w'akarere ka Nyamasheke Bwana Muhayeyezu Joseph Desire, abafatanyabikorwa banyuranye n'abandi bayobozi.
Umuyobozi w'akarere w'agateganyo Bwana Muhayeyezu Joseph Desire yahaye ikaze abashyitsi kandi abashimira kuba barahisemo kuza kwifatanya n'abaturage b'akarere ka Nyamasheke mu gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana; ati: "kuba mwarahisemo ko iki cyumweru gitangirizwa mu karere ka Nyamasheke by'umwihariko mu murenge wa Karengera bifite impamvu yumvikana, kuko akarere ka Nyamasheke by'umwihariko umurenge wa karengera byagaragaye ko hakiri umubare munini w'abana bari mu mirire mibi."
Yakomeje garagaza byinshi akarere ka Nyamasheke kakoze mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'imirire mibi mu bana no kuzamura ubuzima bwiza bw'umubyeyi n'umwana muri rusange, kandi ashimira abafatanyabikorwa bafatanya n'akarere muri urwo rugendo rwo kurandura imirire mibi. Yijeje ko akarere ka Nyamasheke kazakomeza gukora ibishoboka byase kugira ngo kagabanye umubare munini w'abana bari mu mirire mibi, gafatanyije n'inzego zinyuranye.
Mu butumwa butandukanye bwatanzwe n'abayobozi bagiye bafata ijambo muri uyu muhango basabye abaturage kwitabira ibikorwa byateganyijwe muri iki cyumweru kugira ngo barusheho kubungabunga ubuzima bw'umubyeyi n'umwana, kandi basabwa no gushyira imbaraga mu bikorwa by'isuku n'isukura kuko isuku ari isoko y'ubuzima.
Umuyobozi w'intara y'Iburengerazuba n'abandi bashyitsi bageze ahabera igikorwa mu mvura nyinshi
Abashyitsi bakurikiranye uko amafishi y'ikingira yuzuzwa
Abaturage bari bitabiriye ku rugero rushimishije