Musenyeri yasabye abakozi, abarwayi n'abarwaza kumugira inama zatuma arushaho gushyira mu bikorwa inshingano ze
Kuwa 10 Gashyantare 2022 Umushumba wa Diyosezi Gatulika ya Cyangugu Nyiricyubahiro Mgr SINAYOBYE Edouard yasuye ibitaro by'intara bya Bushenge, asoma Missa yo gusabira abarwayi, aganira n'abarwayi, abarwaza n'abakozi b'ibitaro.
Mu kiganiro yagiranye n'abarwayi, abarwaza n'abakozi b'ibitaro, yabasabye kumugira inama ku bijyanye n'uko yakuzuza inshingano ze nk'uwihaye Imana! Yateruye agira ati:" ndagira ngo mbabaze kandi namwe munsubize, muramutse mufite inshingano nk'izanjye mwumva mwakora iki? Ndagira ngo mungire inama, uko nakora kugira ngo nuzuze inshingano zanjye uko bikwiye."

Abari babajijwe basubije Mgr ko baramutse bafite inshingano nk'ize barushaho kwegera intama bashinzwe, kuzerera imbuto nziza no gushyiraho uburyo butuma abakirisitu barushaho kumenya Imana no kwitagatifuza binyuze mu isengesho.
Muri iki kiganiro kandi Musenyeri yashimiye abaganga uko bitanga mu bikorwa byo gufasha abarwayi abashishikariza kurushaho kugira urukundo rw'abarwayi. Agaruka ku rukundo rw'abarwayi, yavuze ko iyo umurwayi agaragarijwe urukundo bimubera nk'umuti usumba indi yose bityo ibindi akabikorerwa umuti w'ibanze yawubonye.
Yasabye abarwayi kandi kurushaho gusenga bizeye, abizeza isengesho no kubaba hafi cyane cyane mu isengesho n'ibindi bikorwa bibafasha kwitagatifuza.

Umuyobozi w'ibitaro by'intara bya Bushenge Dr INSHUTI INEZA Etienne yashimiye Musenyeri kuba yaje kwifatanya n'abarwayi, abarwaza n'abakozi mu gitambo cya Missa yo gusabira abarwayi, amushimira kandi ikiganiro cyiza cyuje impanuro yatanze, asoza amusaba ko mu nshingano nyinshi afite yajya ashaka umwanya akagaruka kwifatanya n'abarwayi mu isengesho.