Uko ibyorezo bidateguza, ni ngombwa guhora tubyiteguye

Bwana Niyonsenga ahugura abakozi b'ibitaro

Kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2023, abakozi b'ibitaro by'intara bya Bushenge bahuguwe ku buryo bwo kwirinda no guhangana n'ibyorezo. 

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw'ibitaro n'akarere ka Nyamasheke, akaba yatanzwe n'umukozi w'akarere ka Nyamasheke Bwana Niyonsgenga Jean Damascene. 

Ibitaro by'intara bya Bushenge n'akarere ka Nyamasheke, ni abatangabuhamya beza ku bijyanye n'ibyorezo n'ingaruka zabyo ku buzima bw'abantu n'ibintu muri rusange. 

Kuva mu mwaka wa 2008 ubwo ibitaro by'intara bya Bushenge byibasirwaga n'umutingito ugasiga ubyononnye ku buryo bukabije, hagombaga gutekerezwa uburyo abakozi bakwiye kwitwara mu rwego rwo guhora biteguye kugira ngo babashe kwirinda, gukumira no guhangana n'ingaruka z'ibyorezo. 

Muri urwo rwego ibitaro byashyizeho uburyo bwo kujya bihugura abakozi babyo kugira ngo igihe habayeho ibyorezo babe bafite ubumenyi bwihariye bubafasha guhagana n'ibyo byorezo. 

N'ubwo ibitaro bifite uburyo bwo kugenzura ibishobora guteza impanuka n'ibyorezo mu bitaro imbere (health and safety), ibi ntabwo bihagije kuko iryo tsinda hari ibyo ridashobora gutahura cyane cyane nk'ibyorezo usanga nta ruhare rwa muntu rubiri inyuma. Byabaye ngombwa rero ko hashyirwaho itsinda ryihariye rishinzwe kwiga ku byorezo bishobora kwibasira ibitaro n'uburyo bukwiye bwo kuba ibyo byorezo byakwirindwa hagabanywa ibyago byo kubyisangamo (risk management). 

Ibitaro bikenera ubufatanye n'akarere ka Nyamasheke kugira ngo abakozi bafashwe kubona ubumenyi buhagije butanzwe n'abakozi b'akarere babifitemo ubumenyi bwisumbuye kandi bakaba bakora akazi kajyanye no kurwanya ibyorezo. 

Mu mahugurwa ya none abakozi basobanuriwe ubwoko bw'ibyorezo, uko ibyorezo bikurikiranwa n'uko bikurikiranywa hashingiwe ku bukana bwabyo. Basobanuriwe kandi ko mbere y'ibyorezo haba hagomba kubaho imyiteguro kugira ngo igihe byabaye ntihabeho ihuzagurika no gutakaza ubuzima n'ibintu, banasobanurirwa ibikwiye gukorwa mu rwego rwo gusana ibyangijwe n'ibyorezo nyuma y'uko bitabashije gukumirwa cyangwa kwirindwa. 

Nyuma y'amahugurwa abakozi bahawe umwanya barasobanuza kandi babaza ibibazo bijyanye n'ibyo bahuguweho. 

Umuyobozi Mukuru w'ibitaro Dr INSHUTI INEZA Etienne yashimiye cyane Bwana Niyonsenga Jean Damascene ku mahugurwa meza yahaye abakozi, ashimira n'abakozi bitabiriye amahugurwa.  

 Amwe mu mafoto y'abakozi bahugurwa 

                   

                   

Back