Umuhango w'ihererekanyabubasha hagati ya Dr. Inshuti Ineza Etienne na Lt Col (Rtd) Dr NSENGIYUMVA Phocas
Kuri uyu wa 06 Ugushyingo 2024, mu bitaro by'intara bya Bushenge habereye umuhango w'ihererekanyabubasha hagati ya Dr Inshuti Ineza Etienne wari usanzwe ari umuyobozi mukuru w'ibitaro guhera muri Kamena 2021 na Lt Col (Rtd) Dr. Nsengiyumva Phocas wari usanzwe ari umuganga mu bitaro bya Gisirikare by'i Kanombe (Rwanda Military Hospital).
Ni umuhango witabiriwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Nyamasheke Bwana Muneza Placide, umuyobozi w'inama y'ubuzima ku rwego rw'ibitaro Madamu Uwankwera Judith abaturutse mu bitaro bya Mibilizi, Gihundwe, Kibogora, n'abakozi b'ibitaro muri rusange.
Umuyobozi mukuru w'ibitaro ushoje inshingano mu bitaro bya Bushenge akaba yaroherejwe kuyobora ibitaro by'akarere bya Nyabikenke, mu ijambo rye yashimiye abakozi b'ibitaro n'abafatanyabikorwa babyo bose uburyo bafatanyije guteza ibitaro imbere mu gihe yari abimazemo, abasaba kandi gukomeza ubwo bufatanye n'umuyobozi mushya w'ibitaro.
Yagaragaje byinshi byagezweho, avuga ko we nk'umuyobozi atari kubyigezaho ko ahubwo byose byakozwe bikagenda neza kubera ubufatanye.
Abandi bose bafashe umwanya w'ijambo bashimiye umuyobozi ushoje inshingano ze mu bitaro by'intara bya Bushenge, basaba n'abakozi gukomeza umurava mu byo bakora kandi bagakomeza gukorera hamwe bafatanyije n'umuyobozi mushya.