Umunyambabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Nyamasheke Bwana Muneza Placide yaganiriye n'abakozi b'ibitaro
Kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2024, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Nyamasheke Bwana Muneza Placide yasuye ibitaro agirana ikiganiro n'abakozi b'ibitaro ku ngingo ijyanye n'uburyo bukwiye umukozi wa Leta yateganyiriza ejo he heza hazaza.
Yatangiye ashimira abakozi b'ibitaro uruhare rwabo mu iterambere ry'akarere n'igihugu muri rusange, abashimira uruhare mu bikorwa by'ubuvuzi n'uko bashyigikira ibikorwa binyuranye bya Leta.
Muri iki kiganiro Bwana Muneza yasabye abakozi kunoza umurimo birinda icyatuma serivisi zitangirwa kwa muganga zigaragaramo icyuho cyangwa agatotsi, abasaba kwirinda imigenzereze imwe n'imwe yatuma abagana ibitaro babangamirwa na serivisi bahabwa. Bityo asaba ko mu mikorere hakwirindwa ikimenyane ndetse n'ibindi byose byafatwa nka ruswa.
Yashishikarije abakozi umuco mwiza wo kwizigamira agira ati: " Ni byiza ko hari uburyo busanzwe umukozi wa Leta ateganyirizwamo iza bukuru, ariko ubu buryo usanga budahagije ukurikije ibyo muntu agenda akenera umunsi ku munsi. Ese mujya mutekereza uko muzabaho nyuma y'akazi? Umukozi akwiye kuzirikana ko hari igihe cyo gukora akazi hakabaho n'igihe ako kazi karangirira. Birakwiye rero ko buri wese yatekereza neza kuri icyo gihe bityo agatangira guteganya uko yakwizigamira hakiri kare, binyuze mu buryo bunyuranye bwashyizweho na Leta. Ni yo mpamvu rero tubashishikariza (abatari muri gahunda ya #EjoHeza) kwiyandikisha bityo ubwo bwizigame bukazabafasha igihe cyose muzaba mutakiri mu kazi."
Yasoje asaba abakozi gukomeza kurangwa n'umuco w'ubunyangamugayo, kunyurwa no kwirinda gusesagura.
Nyuma yo gusobanurira abakozi gahunda ya Ejo Heza bahawe umwanya bagira bimwe basobanuza kuri iyi gahunda kandi bamarwa impungenge. Abakozi kandi baboneyeho no kubaza ibindi bibazo bisanzwe bifite aho bihuriye n'akazi bakora, bahabwa ibisobanuro kuri bimwe mu bibazo babajije, ibindi bizezwa ubuvugizi ku rwego rw'akarere n'izindi nzego zifatanya n'akarere.