Umuyobozi wa WHO mu Rwanda yasuye Ibitaro bya Kibungo

Kuri uyu wa 02 Ukwakira 2025, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) mu Rwanda, Dr. Brian Chirombo yagiriye uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Ngoma, yakirwa n'Umuyobozi w'Akarere Niyonagira Nathalie, n’Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro Bikuru bya Kibungo Dr. Munyemana Jean Claude 

Uru ruzinduko rw’umunsi umwe rwaranzwe no gusura ahasuzumirwa Kanseri y'Ibere n'iy'Inkondo y'Umura zibasira abagore.

Ahasuwe ni mu kigo nderabuzima cya Gasetsa kiri mu murenge wa Remera, hanasurwa Ibitaro Bikuru bya Kibungo, aharimo kubera ibikorwa byo gusuzuma no kuvura izi kanseri.

Dr. Chirombo yavuze ko yasanze igikorwa kigeze ahashimishije, Ati "Nishimiye uko nasanze hano muri Ngoma gusuzuma bikorwa. Abaturage bafite amakuru, baritabira kandi biri ku murongo."

Back